Umugabo wahawe izina ry’intwari iruta izindi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Robert James O’Neill nyuma wo kwivugana umuterabwoba Bin Laden yavuze ku itsinda ryishe Abū Bakr al-Baghdadi.

Umusirikare wishe Bin Laden yagize icyo avuga ku rupfu rw'umuyobozi wa ISIS

James Robert warashe isasu ryashyize iherezo ku ubuzima bw’uwahoze ayobora al-Qaeda Usama Bin Laden yavuze ku mutwe Delta Force wagize uruhare mu rupfu rwa Baghdadi wakoze akazi k’ubuterabwoba ari umuyobozi wa Islamic State, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi w’ejo.

“Ntabwo ndibubasobanurire buri yeri ryose ryakoreshejwe,gusa abasirikare bacu bamanutse bava mu ndege begeranye,twabasatiriye duturutse mu bice bitandukanye kugirango hatagira umwanzi uducika” Robert avuga ku mayeri yakoreshejwe na Delta force mu kwica umuyobozi wa ISIS.

President wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko uwayobaraga Islamic state yapfuye nk’imbwa cyangwa  igikange ndetse yanashimiye cyane imbwa zagize uruhare mu ifatwa rya Abū Bakr al-Baghdadi gusa anavuga ko abantu badakwiye gushimagiza Obama kuko atariwe wishe Bin Laden ari umutwe wa Navy Seals wabikoze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU