Nyuma yaho umuraperikazi wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Nicki Minaj atangaje ko agiye kureka gukoresha urubuga rwa Instagram umuyobozi Wa instagram yamutangajeho amagambo akomeye.

Image result for nicki minaj

Nicki Minaj yavuze ko atazongera gukoresha urubuga rwa Instagram kubera ko ubuyobozi bw’uru rubuga ruvuga ko rutazongera kwerekana umubare w’abakunze ifoto cyangwa amashusho y’umuntu maze hashize icyumweru gusa Adam Mosseri umuyobozi wa Instagram yamubwiye ko ashaka yagenda ntacyo bahomba.

“Gukunda amafoto n’amashusho ni bibi ku twe,Ibyo Nicki Minaj avuga ibyo aribyo byose nashaka agende” Adam umukuru wa Instagram amusubiza ku kuban atazongera gukoresha urubuga rw’amashusho n’amafoto. Nicki Minaj aherutse kuvuga ko agiye guhagarika umuziki ariko abafana ntibamworohera.

Abantu bari gukoresha Instagram batangiye kutabona umubare w’abantu bakunze amafoto cyangwa amashusho baba bashyize ku nkuta zabo kubera ingamba zashyizweho n’ubuyobozi bwa Instagram bashobora gusa kubona ko bo bakunze gusa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU