Usengimana Faustin, myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Buildcon FC yo muri Zambia, yasezeranye kubana akaramata na Umuraza Daniella Bayingana kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Ugushyingo 2019.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu busitani bwa Parkland Remera, aho wari witabiriwe n’imiryango y’aba bombi bashyigikiwe n’inshuti n’abavandimwe.

Ibirori by’uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana bya Usengimana Faustin  n’umukunzi we Umuraza Daniella Bayingana, bemeranyije kubana akaramata nyuma yuko bari bamaze imyaka 10 yose bakundana byari binogeye ijisho.

Mu baherekeje Usengimana ntihagaragayemo benshi mu bakinnyi bakinanye na we mu makipe yanyuzemo biganjemo abenshi bari mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yiteguraga umukino wa Cameroun.

Ku wa 9 Ugushyingo 2019, ni bwo Usengimana Faustin yasabye ndetse anakwa Bayingana Daniella mu muhango wabereye mu Busitani bwa Kaminuza ya UTB Ishami rya Rubavu, aho uyu mukobwa avuka.

Byakurikiye igikorwa cyo guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko, bashyiriyeho umukono mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Usengimana yatangiye gukundana na Daniella mu 2009, bivuze ko aba bombi bamaranye imyaka 10 bari mu rukundo, ibidakunze kugaragara mu byamamare yaba hano mu Rwanda no mu mahanga.

Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports yanazamukiyemo na APR FC, aha hose akaba yaragiye atwara ibikombe.

Ari mu itsinda ry’abakinnyi Rayon Sports yifashishije ikora amateka yo kugera mu matsinda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup mu 2018.

Usengimana Faustin kandi yanakiniye Ikipe y’Igihugu mu byiciro byose yaba iy’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muiri Mexique, iy’Abatarengeje imyaka 20 na 23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru.

Nyuma yo kuva muri Kuwait, kuri ubu Usengimana akina muri Zambia muri Buildcon FC, akaba ari no mu mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe.

Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin yarushinze na Bayingana bamaze imyaka 10 bakundana
Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin yarushinze na Bayingana bamaze imyaka 10 bakundana

Bari baberewe ku munsi wabo...
Bari baberewe kuri uyu munsi w’ibirori byabo…

Usengimana Faustin yashimangiye impamvu yahisemo Bayingana mu magana y'abandi bakobwa, abihamisha ikimenyetso cyo kumwambika impeta y'urudashira
Usengimana Faustin yashimangiye impamvu yahisemo Bayingana mu magana y’abandi bakobwa, abihamisha ikimenyetso cyo kumwambika impeta y’urudashira

Bayingana yambitse Usengimana impeta amubwira ati "Urabizi tumaranye imyaka myinshi, ndagukunda cyane kandi ni yo mpamvu naguhisemo''
Bayingana yambitse Usengimana impeta amubwira ati “Urabizi tumaranye imyaka myinshi, ndagukunda cyane kandi ni yo mpamvu naguhisemo”

Bahawe icyemezo kigaragaza ko ari umugabo n'umugore byemewe
Bahawe icyemezo kigaragaza ko ari umugabo n’umugore byemewe

Umunsi w'ubukwe aba ari n'uwo gufata amafoto y'urwibutso
Umunsi w’ubukwe aba ari n’uwo gufata amafoto y’urwibutso

Abakobwa b'uburanga ni bo baherekeje Bayingana Daniella ku munsi we w'amateka mu buzima bwe
Abakobwa b’uburanga ni bo baherekeje Bayingana Daniella ku munsi we w’amateka mu buzima bwe
Abasore bari bagaragiye Usengimana Faustin
Abasore bari bagaragiye Usengimana Faustin

Usengimana na mama we
Usengimana na mama we bari bishimye cyane

Ibirori bya Usengimana Faustin n'umukunzi we byari biryoheye ijisho
Ibirori bya Usengimana Faustin n’umukunzi we byari biryoheye ijisho

Ubukwe bwa bombi bwitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe ku mpande zombi
Ubukwe bwa bombi bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ku mpande zombi

Usengimana na Bayingana biyakiriye muri Parkland Remera
Usengimana na Bayingana biyakiriye muri Parkland Remera

Bafashe akanya bacinya akadiho
Bafashe akanya bacinya akadiho

Usengimana Faustin na Bayingana bafatanyije gukata umutsima wari wabateguriwe
Usengimana Faustin na Bayingana bafatanyije gukata umutsima wari wabateguriwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU