Umwana w’imfura ya Beyonce Blue Ivy Carter ufite imyaka irindwi y’amavuko yahawe ibihembo bya BET Soul Train Musics Awards hamwe na Wizkid kubera uruhare bagize mu ndirimbo Brown Skin Girl bahuriyemo n’ibindi byamamare .

Image result for Blue Ivy carter

Aba bahanzi bombi Blue Ivy Carter na Wizkid bahawe igihembo cy’uwanditsi mwiza w’indirimbo (Ashford and Simpson Songwriter’s Award)  mu bihembo yatanzwe mu ijoro ryakeye i Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, indirimbo brown skin girl ni imwe mu zizaba zigize umuzingo umuhanzikazi Beyonce yageneye umugabane wa Africa.

Iyi ndirimbo kuri ubu iracyatunganyirizwa amashusho mu gihugu cy’ubwongereza aho izaba igaragaramo ibyiciro binyuranye by’abantu guturuka mu moko, amabara, ubwoko,ibitsina, n’ibihugu bitandukanye byo ku isi. amashusho y’iyi ndirimbo ari gufatwa n’umunya Nigeria witwa Jenn Nkiru.

Undi munyafurika wegukanye ibihembo bya BET Soul Train Musics Awards 2019 ni umwanditsi n’umuririmbyi wo muri Africa y’epfo witwa Anatii aho nawe yahawe igihembo cyo mu cyiciro cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU