Musanze mu murenge wa Muko haravugwa urupfu rw’amayobera rw’uwitwa NKORERA ngo watonganye n’umupfumu akamucira akarongo akarenze ahita apfa.

Yatonganye n’umupfumu akamucira akarongo akarenze ahita apfa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwavuze ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri kuri urwo rupfu rwabaye amayobera.

Bamwe mu babibonye bvuze ko hari mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo uwo musaza yahuraga n’uwo bo bita umupfumu, ngo akamwishyuza amafaranga yamuriye amubeshya ku mugarurira ibintu yari yibwe ariko ntibibe, ari na bwo rero uwo mupfumu ngo yamwiyamye amubuza ku mukurikira undi ntiyabyumva wa mupfumu amucira akarongo hasi aramubwira ngo yibeshye akarenge undi akarenze ahita agwa hasi arapfa.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Marie Michelle Umuhoza yahamirije Itangazamakuru iby’urupfu rwabaye amayobera kuri benshi, avuga ko uru rwego rwatangiye iperereza icyizarivamo akaba ari cyo cyazasobanura ukuri ku bivugwa.

Ntacyo ubugenzacyaha bwatangaje ku itabwa muri yombi ry’uwo bikekwa ko ariwe wabaye intandaro y’urupfu. Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko uwo binavugwa ko asanzwe ari umupfumu yari akidegembya dore ko bo ngo batinye kumufata akagenda bamureba babitewe n’ubwoba bari batewe n’ibyo yari amaze gukora bareba.

Uyu musaza witwa Nkorera Yohani wapfuye urw’amarabira wari utuye mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze ngo yari asanzwe akora akazi k’izamu dore ko no muri icyo gitondo ari bwo yari atashye avuye ku kazi naho uwo abaturage bavuga ko ari umupfumu wabaye intandaro y’urupfu rwe akaba atuye mu murenge wa Kimonyi bihana imbibi. Aba baturage barasaba inzego bireba kugenzura iby’izo mbaraga z’amayobera afite ziteye impungenge abaturanyi be.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU