Mu byumweru bitambutse umu Producer wo muri Kenya witwa Magix Enga yashinje  Umuhanzi Harmonize ubujura bw’imirya yakoresheje mu ndirimbo ye shya “Uno” yari yakoreye muri Konde Boy World wide.

Uyu muhanzi uheruka gusesa amasezerano na WCB Wasafi agahita ashinga inzu ye bwite itunganya umuziki nta kintu na kimwe yigeze atangaza kubyo yavugwaho none kuri ubu Urubuga rucuruza amashusho rwa Youtube rwamaze gukura indirimbo uno ku rukuta rw’uyu muhanzi Harmonize nyuma yigihe kirerekire abantu bamuvuga ariko akicecekera.

Hari haherutse kwandikwa inkuru zivuga ku muburo no kwihanangiriza kwakozwe na Producer Enga abwira Harmonize ko agomba kumanura iyi ndirimbo ngo mu gihe atabikoze akamujyana mu nkiko, mu gihe Harmonize yari ataragira igikorwa na kimwe akora nyuma y’amagambo ya Enga Youtube yamaze kwimanurira iyi ndirimbo yari imaze igihe ivugisha abanya Kenya.

Umuhanzi Harmonize aheruka kugurisha inzu kugirango abashe kwishyura amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz wasafi kugirango abashe kugira uburenganzira ku bihangano yahakoreye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU