Bimwe mu byamamare byo mu Rwanda birimo ibimenyabose mu itanagazamakuru mu muziki ndetse no muri sinema byasezeranije abakunzi babyo kuzakora ubukwe umwaka wa 2020 maze abakunzi babyo babyakira neza.

Bikunze kuvugwa no kwemerwa na benshi ko abantu b’ibyamamare bakunze gutinda gukora ubukwe kubera impamvu zigiye zitandukanye gusa muri iyi nkuru turavuga ku byavuzwe ku muhanzi Mico The Best, ibyemejwe n’umunyamakuru Sebat Tuyishimire ndetse n’icyamamare muri sinema ya hano mu Rwanda Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko, Papa Sava n’andi mazina menshi yahawe.

1.Umuhanzi Mico The Best.

Umuhanzi Mico The Best wamamaye kubera gukora inyana ya Afrobeat ubwo yasohoraga indirimbo “save the date” yavugaga ku bantu batinda mu rukundo maze bagatangira gushyirwaho igitutu n’abandi Yavuze ko iyo ndirimbo ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe bwite agace gato ariko yirinda kugira byinshi avuga gusa byaje gukurikirwa n’abavugaga ko afite ubukwe mu mwaka utaha wa 2020.

2.Umukinnyi wa Filimi Niyitegeka Gratien.

Papa Sava(Seburikoko) ku myaka 41 yatangaje igihe azakorera ubukwe [VIDEO]

Niyitegeka Glatien w’imyaka 41, umuhanzi, umusizi, umukinnyi wa filime n’ amakinamico uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko azakora ubukwe bitarenze umwaka utaha wa 2020, ndetse anivugira ko naramuka atabukoze kizaba ari ikibazo gikomeye.

3.Umunyamakuru Sebat Tuyishimire.

Image may contain: 1 person

Umunyamakuru Sebat Tuyishimire ukorera umwuga we kuri Radio Isangano aho akunzwe cyane mu biganiro by’imyidagaduro aho akoze imyaka myinshi ikiganiro gikunzwe mu ntara y’Uburengerazuba cyitwa “Star Magazine”,nyuma y’aho abakunzi b’ibikorwa bye bamushyizeho igitutu yabwiye abanyamakuru bakorana ko umwaka utaha uko byagenda kose m’Ugushyingo 2020 agomba gukora ubukwe. Uyu munyamakuru ukora ikiganiro “Susuruka” yabyigarukiyeho mu ijoro ryakeye ubwo yari muri Star Magazine ahamya ko agomba kuzakora ubukwe muri 2020.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU