Icyamamare mu muziki wa Leta Zunze za Amerika Beyonce yashize hanze ifoto yakomeje kuza mu mitwe y’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bavuga ari ifoto izahora ari nziza mu zo uyu muhanzikazi yifotoje.

Ni ibintu bisanzwe ko umuhanzikazi yifotoza ariko ifoto ye yambaye bote yakomeje gukundwa n’abafana b’umuziki we ndetse ku buryo n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu gihatse umuziki wo ku isi kuko refinery29 kimwe mu binyamakuru byandikira kuri murandasi cyise iyo foto ko ariyo izahora ari nziza cyane.

Umuhanzikazi Beyonce arimo gutunganya amashusho y’indirimbo “Brown Skin Girl”  azaba agaragaramo abantu bo byiciro bitandukanye by’abantu batuye isi harimo abaturuka mu bihugu bitandukanye, amabara , amoko n’ibindi byiciro by’abantu batuye uyu mubumbe barimo n’abafite ubumuga butandukanye.

Indirimbo Brown skin girl irimo gutunganyirizwa amashusho mu gihugu cy’Ubwongereza izaba igaragaramo imfura ya Beyonce na Jay Z yitwa Blue Ivy Carter kandi izaba irimo n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa Wizkid ikirushije ni uko aya amashusho arimo gufatwa n’umuhanga mu kuyakora wo muri Nigeria dore iyi ndirimbo izaba iri kuri Album uyu muhanzikazi yageneye uyu mugabane wa Africa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU