Umuhanzi wo muri Kenya Jacob Obunga wamamaye nka Otile Brown uheruka gukora indirimbo na Mugisha Benjamin yahawe izina rya “can’t get enough” yafashe imbuga nkoranyambaga muri Kenya kubera ubwiza bw’umukobwa bakundana.

Otile Brown utari uherutse kwiyerekana mu rukundo n’umukunzi we Nabbi muri iki cyumweru aba bombi basakaye ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya kubera bongeye kwigaragaza mu mubano wari umaze igihe usa n’uwasinziye, Nabbi ni umukobwa w’uburanga ukomoka muri Ethiopia akaba ariwe wafashe umutima w’umukunzi we igihe cyirekire.

Aba bombi babaye ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro abanya Kenya bakomeje kugirana hagati nyuma y’amashusho basohoye bamaze gusohokana maze Otile Brown ayiherekesha aya magambo “icyintu cyo nzi neza mukobwa ni uko ngufite”.

Image result for Otile Brown and Nabbi

Image result for Otile Brown and Nabbi

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU