Mukuru wa The Ben uba muri Amerika yanditse ubutumwa busaba igihugu cy’u Rwanda guha agaciro abahanzi nyarwanda by’umwihariko abarimo murumuna Mugisha Benhamin wamamaye nka The Ben mu muziki.

Mukuru wa The Ben yagize icyo avuga kuri...

Arasabira abahanzi nyarwanda Mugisha Benjamin(The Ben), Itahiwacu Bruce (Bruce Melody) na Ngabo Jubert Meddard(Meddy) guhabwa agaciro kuko abona ko bazamura ibendera ry’igihugu ku ruhando mpuzamahanga “Igihe Kirangeze ngo ibi bintu igihungu kibihe agaciro this guyz are waving Rwandan flag kbsa @the Ben@meddy@bruce melody etc their work must be recognized bakabaha agaciro kabo”.

Uyu mukuru wa The Ben nawe wabaye umuhanzi yabivuze ameze nk’uwamamaza indirimbo (Can’t get enough) ya The Ben aheruka gukorana n’umuhanzi wo muri Kenya Otile Brown.

Ibi biravugwa mu gihe umunyamakuru wamamaye mu myidagaduro y’u Rwanda Ernesto Ugeziwe nawe aheruka gusaba minisitere y’umuco a siporo kugira icyo ikora kugirango abahanzi bagirirwe akamaro n’ibyo bakora mu bihe bitandukanye byaba igihe producer Multisystem yacikaga ukuboko n’igihe Man Martin yihanangirizaga abana bo mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo ubwo basohokaga mu iserukiramuco ryo muri Tanzanie.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU